Campus News

ABANYESHURI BA ULK, BASOBANURIWE IBY’AMARUSHANWA YO GUSOMA NO KWANDIKA IBITABO MU KINYARWANDA.

Ni ikiganiro cyatanzwe n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, gihabwa abanyeshuri ba kaminuza yigenga ya Kigali ULK, aho byavuzwe  ko hagiye kuba amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo azahuza abanyeshuri bo mu Mashuri Makuru na za Kaminuza, bose bakazasoma ibitabo bivuga ku Rwanda, biri  mu Kinyarwanda. Iri rushanwa ryatangiranye n’Ugushyingo 20323, rikazarangirana na Werurwe mu mwaka w’2024.

Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Richard Hategekimana, yabwiye abanyeshuri ba Kaminuza yigenga ya Kigali ULK ko ubumenyi butandukanye bugiye buri mu bitabo, nabyo biri mu bubiko, iyi ikaba ari nayo mpamvu abanyeshuri ba za kaminuza n’amashuri makuru barimo bashishikarizwa gusoma, ibi bikaba byanabafasha kuvamo abanditsi beza b’ejo hazaza.

Abaganiriza yagize ati : “ Turifuza ko mukunda gusoma cyane birushijeho, kuko bizatuma mumenya neza amateka yaranze igihugu cyacu, ndetse n’umuco wacu muri rusange”

Yanavuze ko aya marushanwa azafasha kwimakaza indangagaciro mu bazayitabira, n’abo babana, kumenya amateka y’igihugu, bikazanagira uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu hagendewe ku cyerekezo  cyacyo 2050.

Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri ba ULK, Perezida wa ULK akaba ari nawe wayishinze, Prof.Dr Balinda Rwigamba yabasabye kujya basoma ibibafitiye umumaro, bikanawugirira n’igihugu muri rusange, cyane ko ubuzima bw’ejo bw’igihugu ari bo rushingiyeho.

Yabibukije ko abitwa inzu z’ibitabo uyu munsi, cyangwa se abantu bafite ubumenyi runaka mu bijyanye no kumenya amateka, byatangiye nabo basoma igitabo kimwe, ariko bikazagera aho bitwa “ Inzu y’ibitabo”,  bityo ko umuco wo gusoma ukwiye gukomeza kubaranga kugira ngo baguke mu bumenyi.

Mu bitekerezo abanyeshuri ba ULK bagiye batanga, bagaragaje ko biteguye guhatana, bakanegukana ibi bihembo, cyane ko atari ubwa mbere babyegukanye mu marushanwa atandukanye yo kongera ubumenyi mu bintu runaka.

Muri iri rushanwa umunyeshuri azahitamo igitabo kimwe, agisome kandi agikorere incamake yandikishije intoki. Mu irushanwa nyirizina urushanwa azanasubiza ibibazo ku gitabo yasomye.

Abanyeshuri bazarushanwa bazahembwa ibihembo byinshi, birimo mudasobwa, amagare ya siporo, ibikoresho n’ibindi ariko igihembo gikuru kikazaba miliyoni ebyiri z ’amafaranga y’u Rwanda, byose bigamije kubafasha kuvamo abanditsi beza. Buri munyeshuri witabiriye kandi azagenerwa ishimwe.

Twitter