Ni ikiganiro cyatanzwe n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, gihabwa abanyeshuri ba kaminuza yigenga ya Kigali ULK, aho byavuzwe ko hagiye kuba amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo azahuza abanyeshuri bo mu Mashuri Makuru na za Kaminuza, bose bakazasoma ibitabo bivuga ku Rwanda, biri mu Kinyarwanda. Iri rushanwa ryatangiranye n’Ugushyingo 20323, rikazarangirana na Werurwe mu mwaka w’2024.
Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Richard Hategekimana, yabwiye abanyeshuri ba Kaminuza yigenga ya Kigali ULK ko ubumenyi butandukanye bugiye buri mu bitabo, nabyo biri mu bubiko, iyi ikaba ari nayo mpamvu abanyeshuri ba za kaminuza n’amashuri makuru barimo bashishikarizwa gusoma, ibi bikaba byanabafasha kuvamo abanditsi beza b’ejo hazaza.
Abaganiriza yagize ati : “ Turifuza ko mukunda gusoma cyane birushijeho, kuko bizatuma mumenya neza amateka yaranze igihugu cyacu, ndetse n’umuco wacu muri rusange”
Yanavuze ko aya marushanwa azafasha kwimakaza indangagaciro mu bazayitabira, n’abo babana, kumenya amateka y’igihugu, bikazanagira uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu hagendewe ku cyerekezo cyacyo 2050.