Perezida wa ULK akaba ari nawe wayishinze, Prof. Dr. Balinda Rwigamba yashimye abateguye ibi bihembo, ndetse asaba ko bikwiye gukomeza gutegurwa mu rwego rwo gukomeza guha imbaraga ururimi gakondo, ndetse no gushishikariza abakiri bato gukura bakunda ikinyarwanda, ndetse n’umuco cyarwanda muri rusange.
Yongeyeho ko: “ Gusoma no kwandika ni umuco ukwiye gushyigikirwa, kuko niyo ntwaro yonyine ibumbatira amateka, bityo umuco wacu ntucike, uko ibisekuruza bigenda bisimburana, bigenda biwigishanya, U Rwanda rukazakomeza kuba U Rwanda, rukomeye ku muco warwo ndetse n’ururimi rumwe ari rwo Ikinyarwanda.
” Turi abarezi, ibyo twandika bifasha benshi mu kwiga bakunguka ubumenyi ariko by’umwihariko bakabasha guhindurirwa ubuzima binyuze mubyo baba basomye”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Richard Hategekimana yavuze ko ari iby’agaciro gushimira abagize uruhare mu guteza imbere uruganda rw’ibitabo mu Rwanda, kuko ibitabo ari isoko y’ubumenyi bizageza u Rwanda na Afurika ku iterambere.
Yasabye amashuri makuru na za Kaminuza gushyira imbaraga mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo, bashyira imbaraga mu byanditswe n’Abanyarwanda.
UMUSOZO