Campus News

Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, indashyikirwa mu gukangurira Abanyarwanda gusoma no kwandika ibitabo mu Kinyarwanda yashimiwe.

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, rwashimiye abanditsi, abafite inzu z’amasomero, izicururizwamo ibitabo n’ibitangazamakuru byabaye indashyikirwa mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo mu 2023.

Mu rwego rwo kurushaho gutera ishyaka benshi kugira uruhare mu guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu kwandika no gusoma ibitabo byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ku ikubitiro, ULK iri mu ba mbere mu ndashyikirwa zahembwe.

Abakozi ba ULK bari kumwe na Perezida wayo akaba ari nawe wayishinze Prof. Dr. RWIGAMBA Balinda bishimira imurikwa ry’ibihembo Kaminuza yacu yegukanye.

Ni ibirori byabaye ku wa  15 Ukuboza, umwaka wa 2023, bibera muri Hoteli “ Hilltop”, iri mu  mujyi wa Kigali aho hateraniye intiti, abanditsi ndetse n’abasomyi b’ibitabo baturutse impande zitandukanye z’Igihugu, hakiyongeraho n’abayobozi mu nzego zitandukanye bari baje gushyigikira iki gikorwa.

Ku ikubitiro, habanje kumurikwa igitabo cyiswe ” Ishyari ni ishyano” , cyanditswe na Bwana Hategekimana Richard, uyu akaba ari umuyobozi w’Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda.

Hagaragajwe muri iki gitabo hakubiyemo ubutumwa busaba abanyarwamda ndetse n’abatuye isi muri rusange kwamagana ishyari, kuko rigira ingaruka mbi k’urifite, ndetse no ku bo arigirira muri rusange.

Muri ibi bihembo byatanzwe, Kaminuza yigenga ya Kigali ULK yashimiwe kuba indashyikirwa mu guteza imbere umuco wo gusoma, ndetse kumenyekanisha ibitabo byandikwa n’Abanyarwanda. Yahawe igihembo nka Kamuza y’umwaka mu gushishikariza abanyeshuri gusoma no kwandika ibitabo, ndetse no kugira isomero rya mbere, aho rifite ibitabo bisaga 2,604 byanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda kandi ubuyobozi bwayo bubaka bukundisha abanyeshuri kubisoma.

Bimwe mu bikombe byegukanywe na Kaminuza yigenga ya Kigali ULK

Perezida wa ULK akaba ari nawe wayishinze, Prof. Dr. Balinda Rwigamba yashimye abateguye ibi bihembo, ndetse asaba ko bikwiye gukomeza gutegurwa mu rwego rwo gukomeza guha imbaraga ururimi gakondo, ndetse no gushishikariza abakiri bato gukura bakunda ikinyarwanda, ndetse n’umuco cyarwanda muri rusange.

Yongeyeho ko: “ Gusoma no kwandika  ni umuco ukwiye gushyigikirwa, kuko niyo ntwaro yonyine ibumbatira amateka, bityo umuco wacu ntucike, uko ibisekuruza bigenda bisimburana, bigenda biwigishanya, U Rwanda rukazakomeza kuba U Rwanda, rukomeye ku muco warwo ndetse n’ururimi rumwe ari rwo Ikinyarwanda.

Turi abarezi, ibyo twandika bifasha benshi mu kwiga bakunguka ubumenyi ariko by’umwihariko bakabasha guhindurirwa ubuzima binyuze mubyo baba basomye”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Richard Hategekimana yavuze ko ari iby’agaciro gushimira abagize uruhare mu guteza imbere uruganda rw’ibitabo mu Rwanda, kuko ibitabo ari isoko y’ubumenyi bizageza u Rwanda na Afurika ku iterambere.

Yasabye amashuri makuru na za Kaminuza gushyira imbaraga mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo, bashyira imbaraga mu byanditswe n’Abanyarwanda.

                                                                   UMUSOZO

Twitter